UMWE MUBARINDA PARIKE YA NYUNGWE BAMUTEMYE
Abasore 2 bavukana, Rukundo Félicien w’imyaka 31 na Kanyabashi Jean Claude wa 25, bo mu Mudugudu wa Bururi, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, batawe muri yombi bakurikiranyweho gutema umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe wabafashe bayahiramo ubwatsi bw’inka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Habimana Alfred, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo abo basore bombi bajyaga kwahira ubwatsi muri Pariki ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira, basanzemo abakozi bane bashinzwe kurinda Pariki (Eco-Rangers).